00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Perezida Hollande yemeje itegeko ryemerera abatinganyi gushyingiranwa

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 18 May 2013 saa 11:55
Yasuwe :

Perezida w’u Bufaransa, Francois Hollande yashyize umukono ku itegeko riha rugari abfite ibitsina biteye kimwe gushyingiranwa. Iki gihugu kibaye icya cyenda ku mugabane w’u Burayi n’icya 14 ku rwego rw’isi mu kwemera gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina.
Nk’uko tubikesha BBC, ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2013, ni bwo Hollande yashyize umukono kuri iri tegeko avuga ko ari igihe cyo kubaha Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho.
Iyi nkuru ivuga ko nyuma y’iminsi 10 iri tegeko rishyizweho (…)

Perezida w’u Bufaransa, Francois Hollande yashyize umukono ku itegeko riha rugari abfite ibitsina biteye kimwe gushyingiranwa. Iki gihugu kibaye icya cyenda ku mugabane w’u Burayi n’icya 14 ku rwego rw’isi mu kwemera gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina.

Nk’uko tubikesha BBC, ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2013, ni bwo Hollande yashyize umukono kuri iri tegeko avuga ko ari igihe cyo kubaha Itegeko Nshinga igihugu kigenderaho.

Iyi nkuru ivuga ko nyuma y’iminsi 10 iri tegeko rishyizweho umukono, ari bwo ubukwe bwa mbere bw’abafite ibitsina biteye kimwe buzatangira muri iki gihugu.

Biravugwa ko Abafaransa bari hagati ya 50 na 60% bashyigikiye umubano w’abafite ibitsina biteye kimwe ariko hakaba abatinya kubigaragaza.

Ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bifite amategeko yemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa birimo u Buholandi, Portugal, Espagne n’ibindi, bikaba bivugwa ko u Bufaransa ari igihugu cya 14 ku rwego rw’isi.

Abadashyigikiye iki gikorwa bakunze kwigaragambya ku buryo muri Mutarama uyu mwaka, abagera ku bihumbi 340 bari mu myigaragambyo i Paris, nk’uko byatangajwe na Polisi yo muri icyo gihugu.

Mu gihe Francois Hollande yiyamamazaga yijeje abaturage kuzamura ubukungu, ariko hari abavuga ko icyizere yatanze cyaraje amasinde, kuri ubu ubushomeri bukaba buvuza ubuhuha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages