00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Perezida Hollande na Julie Gayet bakomeje gukundana mu ibanga rikomeye

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 3 February 2015 saa 07:33
Yasuwe :

Umwe mu bakozi b’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa “ Elysee” yemeje ko Perezida w’icyo gihugu, Francois Hollande n’umukinnyi wa filimi Julie Gayet bakomeje gukundana rwihishwa akaza kumusura kenshi mu biro akabishisha ariko bikaba iby’ubusa.
Yabwiye ikinyamakuru France Dimanche ati” Buri gihe iyo ahageze turabimenya ni ibanga risekeje rishimisha buri wese ukora mu biro bya perezida.”
N’ubwo bagerageza guhura mu mwiherero n’umuhezo ukomeye, uwo mukozi avuga ko baba baratahuwe inshuro (…)

Umwe mu bakozi b’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa “ Elysee” yemeje ko Perezida w’icyo gihugu, Francois Hollande n’umukinnyi wa filimi Julie Gayet bakomeje gukundana rwihishwa akaza kumusura kenshi mu biro akabishisha ariko bikaba iby’ubusa.

Yabwiye ikinyamakuru France Dimanche ati” Buri gihe iyo ahageze turabimenya ni ibanga risekeje rishimisha buri wese ukora mu biro bya perezida.”

Perezida Hollande na Julie Gayet

N’ubwo bagerageza guhura mu mwiherero n’umuhezo ukomeye, uwo mukozi avuga ko baba baratahuwe inshuro zirenga imwe. Avuga ko ubwo bafatirwaga mu cyuho, Julie Gayet yagize ipfunwe ariko akereka buri wese ikinyabupfura.

Ikinyamakuru People kivuga ko Julie Gayet atifuza ko ibye na Perezida Hollande bijya ahagaraga kuko yahisemo kuguma yigenga yanga rwaserera zo kwitwa umugore wa Perezida.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages