Ku wa Kane ahagana saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Bufaransa, nibwo umuntu witwaje intwaro yarashe urufaya rw’amasasu ku modoka yarimo abapolisi bari bacunze umutekano ku muhanda wa Champs Élysées.
Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko rw’Umujyi wa Paris, François Molins, yavuze ko uyu mugabo wigeze gufungwa bamusanganye inyandiko yerekeranye n’umutwe wa Islamic State, kandi ko yarashe abapolisi akoresheje imbunda yo mu bwoko Kalashnikov.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko muri Gashyantare, Polisi yasatse urugo rwe nyuma y’aho hasohotse raporo yavugaga ko amaze igihe yigamba kuzica umupolisi.
Icyo gihe bamusanganye ibyuma bikoreshwa mu guhiga, imyambaro ihisha isura (masks) na Camera ariko ubushinjacyaha busanga bidahagije ku buryo bwavuga ko ari gutegura umugambi wo kwica.
Molins yanavuze ko kandi nta kimenyetso na kimwe cyagaragazaga ko hari isano hagati ye n’umutwe wa Islamic State, ari nacyo cyatumye bahagarika iperereza.
Uyu mugabo wavukiye mu gace ka Livry-Gargan, mu 1977 yanafunzwe inshuro eshatu kubera ibyaha byo kugerageza kwica n’iby’urugomo. Abaturanye be bahamya ko ariko atigeze agaragaza kwinjira mu idini ya Islam cyane.
Iki gitero cyabaye mu gihe u Bufaransa bwitegura icyiciro cya mbere cy’amatora, ateganyijwe ku itariki 23 Mata 2017, ibi bikaba byatumye umutekano urushaho gukazwa.
Ni mu gihe ariko benshi mu bakandida bashinjwe kukigarukaho kenshi mu bikorwa byabo byo kwiyamamaza, bagamije inyungu zabo za politiki.
Kuva mu 2015, U Bufaransa bwagiye bwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba, birimo icyagabwe ku kinyamakuru Charlie Hebdo, mu gitaramo cya Bataclan, mu Mujyi wa Nice n’ibindi; kugeza ubu habarurwa abagera kuri 230 bamaze kubigwamo.



















TANGA IGITEKEREZO