Iyi mibare yashyizwe hanze n’inzego z’ubuzima mu Bufaransa igaragaza ko uburyo bwo kwifungisha urubyaro mu buryo bwa burundu buri kuzamuka cyane mu bagabo bakiri bato.
Ubu buryo bukorwa hafungwa imiyoboro inyuramo intangabo bituma uwabukoresheje atongera kubyara. Iri zamuka riteye impugenge kuko bishobora gutuma umubare w’abaturage ugabanuka.
Inzego z’ubuzima mu Bufaransa zivuga ko iyi mibare y’abagabo bifungisha burundu iri hejuru y’iy’abagore bakoresha ubu buryo bwo kuringaniza urubyaro.
Zikomeza zivuga ko kuzamuka k’umubare w’abagabo bifungisha burundu kwatewe n’uko Benshi bamaze kumva uruhare rwo kuringaniza urubyaro, bitandukanye n’uko mbere bumvaga ko ari inshingano z’umugore.
Nubwo umubare w’abagabo bitabira ubu buryo bwo kuringaniza urubyaro wazamutse mu Bufaransa, haracyari urugendo kuko ababukoresha bangana na 0,15% by’ab’igitsina gabo bose bari munsi y’imyaka 70 muri iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!