Imirimo mbanziriza rubanza ikaba yaratangiye mu Bufaransa yo gukurikirana uyu munyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside.
AFP ivuga ivuga ko yanabonye inyandiko y’ iki kirego ibitangaza, uyu mugabo uregwa ni uwahoze ari mu gisirikare cy’ u Rwanda, ubu akaba atuye ahitwa Mordelles hafi y’ umujyi wa Rennes mu Bufaransa.
Nubwo amazina ye atatangajwe, uyu musirikare wari ufite ipeti rya adjudant-chef ngo yayoboraga burigade y’ abasirikare i Nyanza, mu Majyepfo y’ u Rwanda, ari naho ashinjwa kuba yarateguye ubwicanyi muri aka gace no mu tundi tuhakikije.
Ashinjwa kandi kuyobora ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 300 ku musozi wa Nyamugari.
Abatangabuhamya bavuze ko uyu mugabo ngo yagize uruhare rukomeye mu bundi bwicanyi bwinshi, no gushyiraho bariyeri nyinshi zicirwagaho abatutsi.
Uyu munyarwanda ariko yabwiye AFP ko atemera ibirego byose byashyikirijwe urukiko.
Iki kirego cyije cyiyongera ku bindi birego biri gukurikiranwa n’ inkiko mu Bufaransa biri hagati ya makumyabili na mirongo itatu, biregwamo abanyarwanda ku byaha byibasiye inyokomuntu na Jenoside.
Urubanza rwa mbere u Bufaransa bwashoboye kuburanisha ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ni urwa Pascal Simbikangwa wakatiwe gufungwa imyaka 25 mu mwaka ushize wa 2014.
Uyu wahoze afite ipeti rya Kapiteni yahamijwe n’ urukiko rw’ i Paris kugira uruhare mu gucura umugambi wa Jenoside n’ ibyaha byibasiye inyokomuntu, gusa yajuririye imyanzuro y’urukiko.



















TANGA IGITEKEREZO