The Independent yanditse ko umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko wigishwaga n’uyu mwarimu yaje kwemera ko inkuru yavuze ku wahoze amwigisha byari ibinyoma yakwirakwije mu rwego ro gushimisha se umubyara.

Nyuma y’uko uyu mwarimu bitangajwe ko yerekanye icyo gishushanyo, byamukururiye kwangwa n’abayisilamu, kuko byaje no guteza ibisa n’imyigaragambyo mu bihugu byiganjemo abayisilamu, bavuga ko adakwiriye kwihanganirwa kuko yatutse Intumwa y’Imana.

Uyu munyeshuri yari yavuze ko mbere yo kwerekana icyo gishushanyo, uyu mwarimu yabanje kubwira nabi abanyeshuri b’abayisilamu.

Samuel Paty yishwe arashwe n’umusore w’imyaka 18 witwa Abdullahk Anzorov, ariko na we aza kuraswa na polisi ahita apfa.

Mu buhamya uyu munyeshuri yatanze kandi yavuze ko umunsi icyo gishushanyo cyerekanwaga atari yagiye mu ishuri. Guhimba ibinyoma ku mwarimu we wishwe, ngo byari uburyo bwo gushimisha se wangaga Paty, no kumuhisha ko uwo munsi atari yagiye mu ishuri.

Uyu munyeshuri utaratangarijwe amazina, yavuze ko Paty yabanje gusaba abanyeshuri b’Abayisilamu gusohoka bakava mu ishuri, mbere y’uko yerekana icyo gishushanyo giharabika Muhammad.

Umwavoka y’uyu munyeshuri yavuze ko indi mpamvu yateye uyu munyeshuri kubeshya bwari uburyo bwo guhisha se amakosa ye.

Ati “Ntabwo yari gutinyuka kubwira se ko ubwo kiriya gishushanyo cyerekanwaga yari yarirukanwe kubera imyitwarire mibi.”

Uyu munyeshuri yahamijwe n’urukiko icyaha cyo gusebanya, naho se umubyara yahamijwe ubufatanyacyaha mu bwicanyi n’iterabwoba.

Samuel Paty yishwe umwaka ushize nyuma yo gushinjwa guharabika Muhammad
Samuel Paty yishwe umwaka ushize nyuma yo gushinjwa guharabika Muhammad