00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa: Umwe mu bakekwaho kwica 12 mu gitero kuri Charlie Hebdo yishyikirije Polisi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 8 January 2015 saa 08:35
Yasuwe :

Mourad Hamyd , w’imyaka 18 yishyikirije Polisi yo mu Bufaransa ku ya 7 Mutarama, yiyemerera ko yafatanyije n’abavandimwe be babiri kugaba igitero cy’ubwiyahuzi ku kinyamakuru Charlie Hebdo.
Haracyashakishwa bakuru be babiri bafatanyije muri ubwo bwiyahuzi.
Ubwo bagabaga iki gitero basakuzaga ko barimo guhorera Intumwa y’Imana Muhammad.
Hamyd urangije amashuri yisumbuye, yitanze ku biro bya polisi bya Charleville-Mézières mu gace ka Ardennes ku wa gatatu tariki ya 7 Mutarama 2015. (…)

Mourad Hamyd , w’imyaka 18 yishyikirije Polisi yo mu Bufaransa ku ya 7 Mutarama, yiyemerera ko yafatanyije n’abavandimwe be babiri kugaba igitero cy’ubwiyahuzi ku kinyamakuru Charlie Hebdo.

Haracyashakishwa bakuru be babiri bafatanyije muri ubwo bwiyahuzi.

Ubwo bagabaga iki gitero basakuzaga ko barimo guhorera Intumwa y’Imana Muhammad.

Mourad Hamyd

Hamyd urangije amashuri yisumbuye, yitanze ku biro bya polisi bya Charleville-Mézières mu gace ka Ardennes ku wa gatatu tariki ya 7 Mutarama 2015.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI yatangaje ko abo abavandimwe ba Mourad ari Chérif na Said Kouachi umwe w’imyaka 34 n’uwa 32 bagihigishwa uruhindu.

Nyuma y’icyo gitero mu Bufaransa hose habaye imyigaragambyo, iki, abigaragambya berekanaga ko batewe akababaro n’icyo gitero ndetse ko bashyigikiye cyo kinyamakuru “Charlie Hebdo” cyagabweho.

Perezida w’u Bufaransa Francois Hollande yategetse ko mu gihugu hiririrwa icyunamo uyu munsi.

Abayobozi b’idini ya Isilamu mu Bufaransa nabo bamaganye ubwo bwicanyi.
Abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban ki Moon , Perezida wa USA, Barack Obama , Nicolas Sarkozy n’abandi bamaganye icyo gitero bivuye inyuma.

Ikinyamakuru Charlie Hebdo gikunze gutangaza ibishushanyo bisekeje bya Muhammad ufatwa n’Abayisiramu nk’intumwa y’Imana mu nkuru gitangaza.

Kimwe mu bishushanyo bisesereza Muhammad na Islam cy'ikinyamakuru Charlie Hebdo

Abishwe barimo, umuyobozi mukuru wacyo Stephan, abapolisi babiri n’abanyamakuru bane , bose hamwe ni 12, abandi 11 barakomeretse.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages