Fabien Neretse, wiyitiriye irya se Nsabimana washakishwaga na polisi mpuzamahanga, Interpol ku byaha bya Jenoside aregwa na Leta y’u Rwanda yashyize yishyikiriza ubutabera mu gace ka Angoulême mu Bufaransa.
Neretse afite imyaka 60, ashinjwa gukora Jenoside, ubufatanya cyaha muri Jenoside, ubwicanyi, itsembatsemba no gukorana n’abagizi ba nabi.
Avugwaho kuba yari ari mu Kazu. Akekwaho kuba yarayoboye ubwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi mu cyahoze ari Ruhengeri na Gisenyi no mu cyari komini Ndiza.
Neretse aregwa n’abarokotse Jenoside benshi mu Bufaransa no mu Bubiligi. Yanakunze gushyirwa mu majwi n’abatangabuhamya mu nkiko Gacaca.
Yari ari ku rutonde rw’abantu 15 baregwa n’ihuriro ry’imiryango yigenga ku Rwanda (CPCR) ko bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Alain Gauthier ukuriye iryo huriro avuga ko bari bamaze igihe bamushakisha.
Ati” Twamushakishije igihe kirekire, twari tubizi ko ari muri Angoulême kandi ko yahinduye izina akiyita irya se “
Neretse yahoze afite ipeti rya liyetona mu gisirikare cya leta ya Habyarimana (ex-FAR). Yayoboye ikigo cy’igihugu cy’icyayi ,Ocir-Thé.
Mu byo ashinjwa harimo kugira uruhare mu kwica Umubiligi, umugabo n’umukobwa be muri Gicurasi 1994 i Kigali .
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasaba ko undi Munyarwanda uba mu Bufaransa, Innocent Bagabo yakoherezwa mu Rwanda.
Ubutabera bw’u Rwanda buvuga ko nubwo hakiri imbogamizi mu gukurikirana abakekwaho Jenoside baba hanze mu myaka 20 ishize nyuma ya Jenoside, hakiri icyizere cy’uko abakurikiranwe bazashyikirizwa ubutabera kuko icyaha bakekwaho kidasaza cyangwa ngo cyibagirane.



















TANGA IGITEKEREZO