Nyuma y’imyaka itatu n’igice ishize Dominique Strauss-Kahn ahuye n’uruva gusenya ubwo umukozi wo muri hoteli Sofitel I New York yamushinjaga kumufata ku ngufu, ibi bigakurikirwa no kweguzwa bwangu ku mwanya yariho ubwo yayoboraga Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, kuri uyu wa Mbere uyu munyepolitiki w’umufaransa yongeye kwitaba urukiko noneho aregwa kuba yarafatanyije n’inshuti ze bagahonga indaya amafaranga mu rwego rwo gukorana nazo imibonano mpuzabitsina ya rusange, icyaha gihanirwa mu Bufaransa.
Dominique Strauss-Kahn (DSK) hamwe na bagenzi 13 bahuriye mu rubanza rwiswe urwa “Carlton de Lille”, Carlton ikaba ari hoteli iherereye mu mujyi wa Lille mu Bufaransa DSK na bagenzi be bashinjwa kuba barakoreyemo iyo mibonano mpuzabitsina n’indaya.
Uyu mugabo wahoze ari mu bahabwaga amahirwe menshi yo kuyobora u Bufaransa mu mwaka wa 2012 kugeza ijoro umukozi wa hoteli yamuregaga kuba yaramufashe ku ngufu mu mwaka wa 2011, kugwa kwe byerekanwe n’ibitangazamakuru by’isi yose, ubwo yambikwaga amapingu akajyanwa mu gihome, none kuri ubu arashinjwa kuba ari we kizigenza mu gutegura iminsi mikuru yatumirwagamo indaya zishyuwe atubutse, zigasambanywa na we hamwe na bagenzi be.
Ahagana mu ma saa saba n’igice ku isaha yo mu Bufaransa (12:30 I Kigali), DSK yasesekaye mu rukiko rw’I Lille aje kwitabira urubanza rwe biteganyijwe ko ruzamara ibyumweru bitatu, ari kumwe na bamwe mu bo bashinjwa hamwe barimo umaze igihe avugwa cyane, Dodo La Saumure, umugabo usanzwe atunze inzu zitandukanye zikorerwamo uburaya mu gihugu cy’u Bubiligi w’inshuti ya DSK, bose bari baherekejwe n’abunganizi mu rubanza begera kuri 24.
Ibi byaha DSK na bagenzi be baregwa, bashinjwa kuba barabikoze muri Gashyantare 2011, I Lille mu Bufaransa, ariko kandi hari n’amakuru agaragaza ko amajoro y’imibonano mpuzabitsina rusange hagati ya DSK n’inshuti ze hamwe n’indaya yagiye ategurirwa n’I Paris mu Bufaransa ndetse n’I Wshington muri Amerika, ibi byose kandi byabaga uyu mugabo akiri ku buyobozi bwa FMI.
Icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bikorwa by’ubusambanyi bwakozwe habayeho guhonga amafaranga bamwe mu babugizemo uruhare gihanishwa imyaka 10 y’igifungo ndetse n’amande ya miliyoni 1,5 y’amayero.



















TANGA IGITEKEREZO