Abaturage 61.3% banze icyo cyemezo batora ‘Oya’, mu gihe 38.7% batoye Yego.
Gutora Oya bisobanuye ko u Bugereki bwanze amabwiriza bwahawe n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’i Burayi arimo kuzamura imisoro no kugabanya amafaranga yari asanzwe abeshaho umuturage kugira ngo bubashe kwishyura Miliyari imwe na miliyoni Magana atandatu z’amayero iki gihugu kibereyomo EU na IMF.
Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Alexis Tsipras yavuze ko kuba abaturage banze gutorera aya mabwiriza ya EU bizongerera u Bugereki ingufu zo guhangana n’ikibazo cy’amadeni bufite.
Tsipras yongeye ho ko Leta ye yashyizeho amatora ya kamarampaka ifite icyizere ko abaturage batazatora ‘Yego’ bituma habaho ibiganiro by’ubwumvikane nubwo abayobozi ba EU bemeza ko icyi cyemezo gishobora gukura u Bugereki muri uyu muryango.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi, Martin Schulz, yavuze ko gutora Oya bishyira u Bugereki mu kaga ku kibazo cy’imyenda bufite no ku bijyane n’umubano n’ibindi bihugu.
Guhera mu cyumweru gishize amabanki yose yari afunze mu Bugereki aho umuntu yari yemerewe kubikuza amayero 60 ku munsi hakoreshejwe imashini ya ATM, bikaba biteganyijwe ko azafungurwa kuwa kabiri tariki 7 Nyakanga.
Hagati aho, Nyuma y’aya matora, Minisiti w’imari n’igenamigambi w’u Bugereki Yanis Varoufakis kuri uyu wa mbere taliki ya 6 Nyakanga 2015 yeguye ku mirimo ye.
Yanis yatangaje ko impamvu yatumye yegura ari uko yamaze kubona amakuru y’uko ariwe udindiza ibiganiro hagati ya leta y’u Bugereki n’abagomba kuyiguriza.



















TANGA IGITEKEREZO