Ubu bwumvikane bugezweho nyuma y’inama idasanzwe yahuje ba Minisitiri b’imari bo mu bihugu bigize EU hagamijwe gufasha iki gihugu kudashirirwa n’amafaranga no gukomeza gukoresha amayero.
Umuyobozi wa EU, Donald Tusk yavuze ko ibi bigezweho nyuma y’ibiganiro birebire byamaze amasaha 17 i Buruseli mu Bubiligi kuri uyu wa mbere tariki 13 Nyakanga.
Yongeyeho ko ibyemezo byafatiwe muri iyo nama bigomba kubanza kwemezwa n’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu UE birimo n’u Bugereki.
Tusk yatangaje ko ibyemejwe ku birebana n’inkunga y’amafaranga igenewe u Bugereki byitezwe ko kuzazana impinduka igaragara.
Umuyobozi (Chancellor) w’u Budage, Angela Merkel, yavuze ko inzira iri imbere ku kibazo cy’u Bugereki ishobora kuba ndende, ariko ko ishobora kuzana amahoro arambye.
Guhabwa ubufasha na EU kw’u Bugereki bisobanuye ko bwemeye amabwiriza y’uyu muryango arimo kuzamura imisoro, kugabanya amafaranga agenewe gutunga umuturage no kuvugurura amabwiriza agenga abakozi ba Leta.
Ikindi kandi icyo gihugu kigomba gukora vuba ni ugushyiraho uburyo budakuka bwo kwishyura amadeni yose bwishyuzwa.
Mu gihe u Bugereki buzashyira mu bikorwa ibyo bwasabwe, buzahabwa miliyari 95 z’amayero mu myaka itatu iri imbere.
Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Alexis Tsipras, yishimiye icyo ibiganiro byagezeho avuga ko bizafasha amabanki kongera gutera imbere no kuzahura ubukungu bw’igihugu.
Minisitiri ushizwe guhangana n’ikibazo cy’umwenda u Bugereki bufite, George Katrougalos, yavuze ko nta mahitamo igihugu cye gifite uretse kwemera imyanzuro uyu muryango wafashe.
Tariki 10 Nyakanga, Leta y’u Bugereki yongereye igihe amabanki yagomba kumara afunze ndetse inongera gutangaza ko nta muntu wemerewe kubikuza amayero arenze 60 ku munsi.
Amabwiriza u Bugereki bwemeye abaturage bangana na 61.3% bari banze icyemezo batora ‘Oya’, mu gihe 38.7% batoye Yego ku itariki ya 6 Nyakanga abatoye Oya bari banze amabwiriza ya EU ku Bugereki.
U Bugereki bufitiye umwenda EU na IMF ungana na miliyari imwe na miliyoni 600 z’amayero, bukaba bwari bwahawe itariki ya 30 Kamena kuba bwishyuye, ariko ntibyashoboka.



















TANGA IGITEKEREZO