Kuri uyu wa gatanu, Perezida w’u Bugereki Prokopis Pavlopoulos yahuye n’umuyobozi w’ishyaka rishya rya Democratic Party Evangelos Meimarakis, amuha iminsi itatu gusa ngo abe yashyizeho leta.
Ni nyuma y’uko uwari Minisitiri w’Intebe Alexis Tsipras atangarije kuri Televiziyo y’igihugu kuri uyu wa kane ko yeguye ku mirimo ye.
Ihurizo rikomeye ni uko umuyobozi wo mu ishyaka Tsipras akomokamo ugomba gukorana na Evangelos Meimarakis ku ruhande rwe yifuza ko hakorwa amatora bitewe n’uko atumva ko hari leta n’imwe ishobora kubaho itarimo Tsipras uherutse kwegura.
U Budage bwifuza ko u Bugereki bukomeza umugambi wo gushyira mu bikorwa ingingo bwiyemeje yo kwizirika umukanda kugirango bushobore guhabwa ikindi gice cy’inkunga bukeneye ngo bwishyure umwenda bubereyemo banki nkuru y’umuryango w’ubumwe bw’iburayi.
Ishyaka rya Tsipras rizwi nka Syriza na ryo kuri ubu riri mu mazi abira bitewe n’uko bamwe mu bari barihagarariye mu nteko Ishinga Amategeko bagera kuri 30 baryiyomoyeho bagashinga irindi shyaka ryabo.
U Bugereki na Minisitiri w’Intebe weguye Tsipras bamaze igihe bafite ibibazo by’ubukungu, byatumye habaho inama z’urudaca hagati y’icyo gihugu n’abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi, basuzuma niba bakongera kubuguriza cyangwa bugakurwa mu muryango w’ibihugu bikoresha ama Euro (Eurozone).
Bemeye guha u Bugereki inkunga nyuma yo gusaba iki gihugu gushyira mu bikorwa politiki nshya bahawe z’imitangire y’amafaranga ahabwa abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru (pansion), guha ubwisanzure ubucuruzi, kuvugurura amategeko agenga umurimo mu gihugu n’ibindi biherekeje iyi nguzanyo bahawe.
Tukamwibonera Leonard
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale



















TANGA IGITEKEREZO