Abasirikare basaga 100, amato na kajuguju nibyo byoherejwe muri aka gace mu butabazi, ahavugwa abantu benshi bagerageje guhungira ku bisenge by’inzu zuzuye amazi.
Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi, nawe yerekeje muri Leta ya Kerala gufatanya n’ubuyobozi bwaho gushakisha ibisubizo.
Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri Mukuru wa Kerala, Pinarayi Vijayan yavuze ko uyu mwuzure ari uwa mbere ukomeye ubaye muri iyi leta kuva mu myaka 100 ishize.
Kugeza ubu habarurwa abaturage basaga ibihumbi 314 bacumbikiwe mu nkambi 2000 zahise zishyirwaho.
The Times of India ivuga ko hari abaturage benshi bataratabarwa, ahavugwa umudugudu utuwe n’abasaga ibihumbi 10 babuze uko bahava nyuma y’uko imihanda yose ihagera yangiritse cyane.
Imibare yashyizwe hanze igaragaza ko kuva ibihe by’imvura byatangira muri Kamena uyu mwaka, Abahinde bagera ku 1000 bitabye Imana.
Ni mu gihe hakiri ubwoba ko ibiza bituruka ku mvura bishobora kwiyongera.



















TANGA IGITEKEREZO