00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Abagore benshi bemeza ko bafatwa ku ngufu n’abagabo babo

Yanditswe na Rachel Muramira
Kuya 2 July 2024 saa 02:32
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyo mu Buhinde National Family Health Survey bugaragaza ko 6% by’abagore batuye muri iki gihugu bari hagati y’imyaka 18 na 49 bafatwa ku ngufu n’abagabo bashyingiranwe, bikabaviramo kwibasirwa n’indwara zifite aho zihurira n’intekerezo.

Umuhindekazi wahawe izina rya Divya yatangaje ko yafashwe ku ngufu n’umugabo we inshuro nyinshi mu gihe cy’amezi 19, kuva mu ijoro rya mbere ry’umunsi bashakanye, ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko.

Divya kuri ubu ufite imyaka 19 yagize ati “Mu ijoro rya mbere ry’ubukwe nari mfite imyaka 17. Umugabo wanjye yansabye ko tunoza amabanga y’abashakanye, mubwira ko mfite ubwoba kandi koko sinari narigeze mpura n’umugabo mu buzima bwanjye, ariko yahindutse nk’inyamaswa rugikubita.”

Muri uwo mwanya, ngo uyu mugabo yasubije Divya ati “Ijoro rya mbere ry’ubukwe risobanuye byinshi ku bagabo, sinakwemerera ko uryama nta kintu dukoze”.

Uyu Muhindekazi yasobanuye ko umugabo we yamukubise urushyi agwa igihumure, amukuramo imyenda ku gahato, amusambanya ataka cyane ndetse amubabaza cyane nk’utagira impuhwe.

Iyi nkuru ikomeza umugore avuga uko yafashwe nabi biratinda ahurwa umugabo, abura n’impamvu yamuteye gushaka. Guhera ubwo uyu mugore ntiyigeze yumva impamvu zo kuryamana n’umugabo we, kuko yahoraga amwikanga nk’umugome.

Divya yavuze ko abagabo benshi mu Buhinde bagira ingeso yo guhatiriza abagore babo ko bakora imibonano mpuzabitsina, kabone n’iyo baba batari mu mwanya mwiza wo kwiyumvamo iki gikorwa.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abagore barenga miliyoni 10 mu Buhinde bafatwa ku ngufu n’abagabo babo buri mwaka.

Bugaragaza kandi ko 18% by’abagore bashatse mu Buhinde batinya guhakanira abagabo babo igihe babasabye ko batera akabariro batabishaka, bigatuma babikora bikiza.

Ni mu gihe 11% y’abagore bubatse, batinya igitsure cy’abagabo babo cyangwa gutinya gukubitwa, na bwo bakaryamana na bo birinda ibibazo, ibi bikitwa gufatwa ku ngufu nkuko abanyamategeko bakunze kubisobanura.

Benshi bibaza niba umugore wemeza ko yafashwe ku ngufu n’umugabo bashakanye atagira itegeko rimurengera, abandi bagatinya kuvugira ibyabo mu ruhame no mu butabera, kuko batekereza ko basekwa.

Itegeko riherutse gusohoka mu Buhinde rivuga ko umugore warengeje imyaka 18 atitwa ko yafashwe ku ngufu cyangwa yafatiranwe.

Umunyamategeko w’Umuhindekazi, Karuna Nandy, we ntiyemera iri tegeko. Agaragaza ko abagore bafite uburenganzira bwo gukomeza gukoresha umubiri wabo babishaka gusa, n’igihe bashyingiwe bikaba uko.

Uyu munyamategeko ubarizwa mu itsinda riharanira uburenganzira bw’abagore na demokarasi, AIDWA, yatangaje ko iyi myumvire ibangamira abagore yazanwe n’abakoloni ndetse n’abandi baharaniraga inyungu zabo, gusa bikaba bigomba gucika mu maguru mashya.

Uwitwa Monica Tiwary ubarizwa muri Shakti Shalini, umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore wita ku bahohotewe, avuga ko urugo rutakabaye intandaro yo gushyigikira ibyaha.

Yibaza ati “Ni gute urugo rwatuma ihohoterwa riteshwa agaciro hakangirika ubuzima bwa benshi? Urugo ntabwo ari inzira yo kwamburwa ubushobozi bwo kugenzura umubiri wawe.”

Abagabo bamwe bitwaza inkwano bakoye abakobwa bigatuma babafata nk’ibicuruzwa byabo bihahiye. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Divya, avuga ku mvugo n’amagambo mabi umugabo yamubwiraga amufata ku ngufu.

Ati “Yarambwiraga ngo nta nkwano namutanzeho, ni we wankoye, rero akansaba gutuza agakora ibimunejeje. Yamfataga ku ngufu avuga ko muca inyuma bitewe n’uko yabikoraga mwangira. Aba bagabo bakwiye guhanwa n’amategeko.”

Umunyamategeko Karuna ntiyemeranya n'itegeko rivuga ko umugore ufite imyaka 18 adafatwa ku ngufu n'umugabo we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages