Umuyobozi w’aka gace, Devshi Vankar yavuze ko bicaye bagasanga nk’uko babuza kunywa ibisindisha, no gukoresha telefoni zigendanwa ku bakobwa batarashaka abagabo byangiza umuryango kandi ngo bibuza abakobwa gukurikira neza amasomo ndetse no gukora neza imirimo yo mu rugo.
Icyo cyemezo kandi ngo mu minsi iri imbere kiraba kinareba abahungu bagejeje igihe cyo kujya mu ishuri.
Urubuga 7sur7 dukesha iyi nkuru rwatangaje ko uzarenga kuri iryo tegeko agafatwa avugira cyangwa se atunze telefoni igendanwa, azajya ahanishwa gutanga amande y’amafaranga 2.100 y’ama roupies akoresha muri icyo gihugu, ni ukuvuga asaga ibihumbi 23 mu mafaranga y’u Rwanda.
Hashyizweho kandi ishimwe ku muntu uzatungira agatoki ubuyobozi abonye unyuranyije n’iryo tegeko.
Ibyo ngo byatangiye gukurikizwa mu ntagiriro za Gashyantare 2016 muri ako gace gatuyemo abantu 2000, cyakora ngo abo bakobwa bemerewe kuba batira telefoni z’ababyeyi babo bakazikoresha.
Mu mwaka wa 2015, mu Buhinde hatangijwe ubukangurambaga bwo gukoresha ikoranabuhanga mu bice by’icyaro bwiswe ’Inde numérique’, mu gihe mbere y’uwo mwaka guverinoma yari yarabujije abasaga miliyari gukoresha murandasi.



















TANGA IGITEKEREZO