Abantu 12 ba mbere bapfuye tariki 7 Ukuboza 2024, bagaragazaga ibimenyetso nk’iby’abariye amafunguro ahumanye, nyuma baza guta ubwenge.
Agace kagaragayemo indwara kabanje gushyirwa mu kato, ariko nyuma ubuyobozi buvuga ko indwara itandura bityo ko nta cyorezo kidasanzwe cyahateye.
Dr. AS Bhatia, umuganga wo mu bitaro byo muri ako gace yatangaje ko abarwayi batanu bakiriye bwa mbere harimo abana bane ndetse bose bagaragazaga ibimenyetso byo guhitwa no kuruka, kubabara mu muhogo no kunanirwa guhumeka.
Nyuma y’iperereza ryakozwe, byagaragaye ko uburwayi babutewe n’amafunguro n’amazi byanduye.
Abaturage basabwe kutongera kunywa amazi y’amasoko yo mu gace kuko yapimwe hagasangwamo ibinyabutabire byangiza ubuzima.
Abapfuye uko ari 17 barwaye hagati ya tariki 7 Ukuboza na 19 Mutarama 2025, kandi bose ni abo mu miryango itatu ifitanye isano. Abana batandatu bapfuye ni abavandimwe bafite imyaka iri hagati y’irindwi na 15.
Icyakora nubwo byamenyekanye ko aba bapfuye bazize amazi yanduye, ntiharamenyekana uburyo ayo mazi yangije ubuzima bwabo ndetse n’uburyo bwo kwirinda kugwa muri icyo kibazo nanone, ubuyobozi busabwa gutangira gukora iperereza.
Hagati aho, ubu abaturage bari gukoresha gusa amazi bazaniwe na Leta, bakabuzwa gukoresha amazi y’amasoko bari basanzwe bakoresha. Gusa hari bamwe banze kuva ku izima, bakavuga ko amazi bakoresheje mu buzima bwabo bwose, adakwiriye gufatwa nk’ikibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!