Abahinde muri uwo mujyi bateye Abanyafurika, bitwaje inkoni n’intebe z’ibyuma, bagakubita abahahaga mu isoko.
Umupolisi mukuru w’Umuhinde witwa Sujata Singh yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ati “ Ibihuha byakwirakwijwe ko Abanyafurika bagize uruhare mu rupfu rw’iyo ngimbi. Ibitekerezo by’ivangura bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Birasa n’aho arivangura rishingiye ku ruhu.”
Polisi yatangaje ko yarekuye abo Banyafurika nyuma yo kubura ibimenyetso bifatika bibashinja.
Uwo Muhinde w’imyaka 16 bivugwa ko yaba yarazize kunywa ibiyobyabwenge akarenza urugero, kuwa 25 Werurwe 2017.
Kubera uwo mwuka mubi, abahagarariye Abanyafurika banyuijije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga babasaba kudasohoka.
Polisi yatangaje ko hakomerekeye abantu bagera ku 10, bane bajyanwa mu bitaro.
Muu gihe Polisi ikomeje iperereza kuri uru rugomo rwakorewe Abanyafurika, itangaza ko yataye muri yombi Abahinde bagera muri batanu. AHagati aho ariko, Polisi ivuga ko abari muri ibyo bikorwa babarirwaga muri 300.
Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga w’u Buhinde, Sushma Swaraj, yatangarije kuri Twitter ko hazabaho iperereza ritabogamye kuri urwo rugomo.
Uretse ubu, Abanyafurika baba mu buhinde bashinja Abahinde ivangura rishingiye ku ruhu. Aba nabo bagashinja Abanyafurika kugira uruhare mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.



















TANGA IGITEKEREZO