00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde buri gukurikirana uruganda rwa Apple rushinjwa kwima abagore akazi

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 28 June 2024 saa 07:06
Yasuwe :

Leta y’ubuhinde yasabye Leta ya Tamil Nadu raporo ku ruganda rwa Apple nyuma y’amakuru yatangajwe avuga ko umufatanyabikorwa warwo, Foxconn, yanze guha akazi abagore bashatse, mu mirimo yo guteranya iPhone.

Ubucukumbuzi bwakozwe n’ibiro ntaramakuru Reuters bwagaragaje ko Foxconn yima akazi abagore mu ruganda rwa Apple ruri hafi y’agace ka Chennai gafatwa nk’umurwa wa Tamil Nadu, kuko ngo baba bafite inshingano nyinshi ugereranyije n’abatarashaka.

Ibi biro ntaramakuru byasobanuye ko byavuganye n’abakozi benshi ndetse n’ibigo bishakishiriza Foxconn abakozi, bose bemeza ko abagore badahabwa akazi muri uru ruganda.

Iyi nkuru ivuga ko abashakishirizaga Foxconn abakozi ndetse n’abashinzwe abakozi muri iki kigo basobanuye ko abagore basaba impushya kenshi bitewe n’inshingano nyinshi bafite mu ngo, cyangwa se bitewe n’uko batwite, bityo ko ari yo mpamvu bafashe icyemezo cyo kutabaha akazi.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Buhinde bavuze ko amakuru yerekeye uburyo ikigo gitanga akazi ateye impungenge, kubera ko abantu ibihumbi bashakisha akazi mu nganda zacyo.

Foxconn yamaganye aya makuru kuko ngo ni ibinyoma. Yasobanuye ko nta vangura igira mu gutanga akazi, itanga urugero ko ubwo iherutse gutanga akazi, abakozi bashya 25% bari abagore bashatse.

Iki kigo cyemeye ko hari amatangazo 20 yashyizwe hanze n’ibigo bigishakira abakozi, kiza kuyatesha agaciro bitewe n’uko atubahirizaga amahame agenga igikorwa cyo gutanga akazi.

Minisiteri y’Umurimo mu Buhinde yashimangiye ko itegeko rigenga imitangire y’akazi ritemerera ikigo cyangwa uruganda runaka gutoranya abakozi, hashingiye ku gitsina.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages