00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde bwahagaritse ubucuruzi bw’itabi ry’ikoranabuhanga ‘e-cigarettes’

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 18 September 2019 saa 08:52
Yasuwe :

Leta y’u Buhinde yatangaje ko yaciye icuruzwa n’ikoreshwa ry’amatabi y’ikoranabuhanga azwi nka ‘e-cigarettes’ kubera kwangiza ubuzima cyane cyane ubw’urubyiruko.

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama yabaye ku wa Gatatu igahuza abagize guverinoma mu gihugu cy’u Buhinde ndetse bikaba bitenganywa ko uyu mwanzuro uzatorwa nk’itegeko n’abagize inteko Ishinga amategeko.

Nyuma y’iyi nama Minisitiri w’imari muri iki gihugu Nirmala Sitharaman, yatangaje ko nubwo iri tabi ryaje kugira ngo rifashe abantu kuva ku risanzwe, byari bikwiye ko naryo rihagarikwa kubera gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati “Ikibabaje ni uko iri tabi ry’ikoranabuhanga ryahawe umwanya nk’uburyo bwafasha abantu kuva ku ngeso yo kunywa itabi, bwari nk’uburyo bwo gufasha kureka itabi ry’umwotsi”.

Yavuze ko guhagarika iri tabi guverinoma yabitekereje bityo igihe ari iki cyo guhita bafata umwanzuro kugira ngo ubuzima bw’abaturage cyane cyane abato batagwa mu kaga.

Sitharaman yongeyeho ko kuba abantu barindwi barapfuye muri leta zunze Ubumwe za Amerika, kubera ingaruka z’iri tabi biri mu byatumye leta itekereza ku ngaruka rishobora kugira ku baturage bayo.

Itangazo ryashyizwe hanze na Leta rivuga ko imirimo yose ijyanye n’ubucuruzi bw’iri tabi irimo kurikora, kurizana mu gihugu cyangwa kurijyana hanze, kuricuruza, kuribika ndetse no kuryamamaza, yahagaritswe.

Iri tangazo kandi rivuga ko abazarenga kuri ibi bashobora gufungwa igihe kigera ku mwaka, gucibwa ihazabu ingana $1400 cyangwa byombi, byaba isubira cyaha umuntu akaba yafungwa imyaka itanu n’ihazabu ingana $7000.

Leta zunze ubumwe za Amerika nazo ziherutse gutangaza ko zishobora guca iri tabi kuko kuri ubu amagana y’abantu muri muri iki gihugu ari kwitabwaho n’abaganga kubera uburwayi bw’ibihaha,hakaba hari no kurebwa ko bifite aho bihuriye n’iri tabi.

U Buhinde bwahagaritse ubucuruzi bw’itabi ry’ikoranabuhanga ‘e-cigarettes’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages