Raporo nshya y’ikigo cy’ubushakashatsi cya Canalys igaragaza ko ku wa 28 Nyakanga 2025, muri telefone zigezweho zose zinjiye muri Amerika u Buhinde bufitemo 44% mu gihe mu mwaka ushize zari 13%.
Ubwiyongere bwa telefone zaturutse mu Buhinde buhuzwa na gahunda ikigo Apple cyafashe cyo kongera iPhone gikorerayo. Ugereranyije n’umwaka ushize, izakoreweho ziyongereyeho 240%.
Umusesenguzi mukuru wa Canalys, Sanyam Chaurasia, yagize ati “Apple yazamuye ubushobozi bwayo bwo gukora telefoni mu Buhinde mu myaka ishize ndetse ishyira imbaraga nyinshi mu kohereza izo mu Buhinde muri Amerika mu 2025.”
Icyemezo cya Apple cyo gushyira imbaraga nyinshi mu Buhinde cyaturutse kuri politiki ya Amerika yo kuzamura umusoro w’ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa, aho ibushinja kugira politiki y’ubucuruzi irimo kwikunda cyane.
Perezida Donald Trump wa Amerika yagaragaje ko azagabanyiriza imisoro ibigo bizemera kubaka inganda mu gihugu cye, cyane ko bizaba bitanga umusanzu mu iterambere ryacyo urimo guha akazi Abanyamerika.
Telefone zikorerwa mu Bushinwa zoherezwa muri Amerika zagabanutseho 25% ugereranyije n’umwaka ushize. Ibi byatumye iki gihugu kiza ku mwanya wa gatatu, inyuma y’u Buhinde na Vietnam.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!