Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Buhinde, Amit Shah, yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko abo barwanyi bishwe ku wa, 28 Nyakanga 2025 mu gikorwa cyahuje Ingabo z’u Buhinde, Polisi ya Jammu na Kashmir n’izindi nzego z’umutekano.
Muri Mata ni bwo igitero cyo cyahitanye abakerarugendo bari mu misozi ya Baisaran Valley, aho abakigizemo uruhare bari abarwanyi bitwaje intwaro bagera kuri 26, benshi muri bo bakaba bari abo mu bwoko bw’Abahindu.
Shah yavuze ko abo barwanyi bose bari bafite ubwenegihugu bwa Pakistan, ashimangira ko ari na bo bagize uruhare mu guhitana abo baturage b’inzirakarengane.
Icyo gitero cyateje uburakari bukomeye igihugu cyose ndetse kinateza intambara y’igihe gito hagati y’u Buhinde na Pakistan.
Guverinoma ya Pakistan yakomeje guhakana uruhare mu gitero, mu gihe u Buhinde bwatangije ibitero byo mu kirere kuri Pakistan, bikurikirwa no kwihimura ku mpande zombi.
U Buhinde bwabonaga ayo makuru y’ibanga kuri abo barwanyi binyuze muri serivisi z’ubutasi zabwo kuva muri Gicurasi. Hashyizweho kandi igihe cyo kugenzura ayo makuru mbere yo kugaba igitero muri Dachigam National Park.
Nyuma y’iminsi ine y’intambara, habayeho guhagarika imirwano ndetse Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko Washington yagize uruhare mu biganiro byatumye habaho amasezerano yo guhagarika imirwano.
U Buhinde bwahakanye bwivuye inyuma uruhare rwa Amerika muri ibyo biganiro byabayeho mu kuzana umwuka mwiza hagati y’u Buhinde na Pakistan.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!