Urwo rugendo rwiswe ‘Chandrayaan-2’ rwari kuba urwa mbere ku Buhinde bukomeje guhatanira ko izina ryabwo ryandikwa hamwe n’ay’ibihugu bimaze kuba ibihangange mu bijyanye n’isanzure.

Habura iminota 56 ngo ikigendajuru cyabwo gihagurukire mu gace ka Sriharikota mu Ntara ya Andhra Pradesh, Ikigo cy’u Buhinde gishinzwe ubushakashatsi ku isanzure, cyahagaritse uru rugendo ku mpamvu zatangajwe ko ari “uburyo bwo kwirinda,” nk’uko CNN yabyanditse.

U Buhinde bwavuze ko buzatangaza indi taliki iki cyogajuru kizahagurukira. Mu myaka 10 ishize u Buhinde bwagerageje gahunda nyinshi zo kujya mu isanzure, zigamije kubufasha kumva neza imiterere y’ukwezi n’umubumbe wa Mars.

Byateganywaga ko uru rugendo ruzagera ku Kwezi tariki 6 Nzeri, rukahazenguruka mu gihe cy’umunsi umwe wo ku kwezi (iminsi 14 yo ku Isi), rushaka amakuru ku bijyanye n’amabuye ndetse n’ibinyabutabire bigize ukwezi.

Ibihugu bitatu byonyine nibyo byabashije gukandagira ku kwezi, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika (yagejejeyo umuntu), izahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti n’u Bushinwa (byagejejeyo robot).

Chandrayaan-2 yari igihe guhaguruka igana kukwezi nyuma y’isabukuru y’imyaka 50, Abanyamerika bavuye ku kwezi mu rugendo Apollo 11, ndetse irimo kwitegura urundi noneho ruzageza umugore ku Kwezi.

Rockette ya  GSLV MarkIII-M1 ni yo izageza mu isanzure urugendo Chandrayaan-2 rw'abahinde
Rockette ya GSLV MarkIII-M1 ni yo izageza mu isanzure urugendo Chandrayaan-2 rw'abahinde