00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde bwihimuye kuri Amerika, buyishyiriraho umusoro wa 25%

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 31 July 2025 saa 05:45
Yasuwe :

Nyuma y’uko Amerika ishyizeho umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka mu Buhinde, iki gihugu cyihimuye kuri Amerika, gishyiraho umusoro wa 25% ku bicuruzwa biturukayo.

Amerika yashinje u Buhinde gukorana bya hafi n’u Burusiya, cyane ko ari ho icyo gihugu kigura intwaro nyinshi ndetse mu minsi ishize cyongereye ingano ya peteroli kigurayo kuko kigabanyirizwa ibiciro, rimwe na rimwe kikayicuruzwa ku yandi masoko.

Ibi ntabwo Perezida Donald Trump yabyishimiye, bityo ashyiraho umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri icyo gihugu cya mbere gituwe n’abaturage benshi ku Isi.

Trump kandi yatanze umuburo, avuga ko n’ubundi ubukungu bw’u Buhinde n’u Burusiya bwose butifashe neza, asa nk’uvuga ko n’ubundi ibisa bisabirana.

U Buhinde busanzwe buzwiho gushyiraho ingamba zikomeye zikunze gukumira ubucuruzi, zirimo ibyangombwa byinshi bikenerwa n’ibindi.

Gusa iki gihugu cyamaze kwihagararaho aho nacyo cyashyizeho umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri Amerika ariko n’ubundi bisanzwe ari bike.

Imisoro ku mpande zombi izatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 1 Kanama 2025. Ubucuruzi hagati y’impande zombi bwarenze miliyari 132$ mu mwaka ushize.

U Buhinde bwashyizeho umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages