Amerika yashinje u Buhinde gukorana bya hafi n’u Burusiya, cyane ko ari ho icyo gihugu kigura intwaro nyinshi ndetse mu minsi ishize cyongereye ingano ya peteroli kigurayo kuko kigabanyirizwa ibiciro, rimwe na rimwe kikayicuruzwa ku yandi masoko.
Ibi ntabwo Perezida Donald Trump yabyishimiye, bityo ashyiraho umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri icyo gihugu cya mbere gituwe n’abaturage benshi ku Isi.
Trump kandi yatanze umuburo, avuga ko n’ubundi ubukungu bw’u Buhinde n’u Burusiya bwose butifashe neza, asa nk’uvuga ko n’ubundi ibisa bisabirana.
U Buhinde busanzwe buzwiho gushyiraho ingamba zikomeye zikunze gukumira ubucuruzi, zirimo ibyangombwa byinshi bikenerwa n’ibindi.
Gusa iki gihugu cyamaze kwihagararaho aho nacyo cyashyizeho umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri Amerika ariko n’ubundi bisanzwe ari bike.
Imisoro ku mpande zombi izatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 1 Kanama 2025. Ubucuruzi hagati y’impande zombi bwarenze miliyari 132$ mu mwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!