7sur7 yatangaje ko yataye muri yombi abo bagabo nyuma yo kugezwho ikirego n’umwe mu baturage wavuze ko yibwe amayero 6750. Ngo abo bagabo bifashishije inkende bazohereza kumutangira ngo zibuze moto ye kugenda, imwe ijya imbere indi ijya inyuma, hanyuma moto ihagaze abo bagabo bajya kumwambura ikofi yari afite bariruka.
Polisi imaze kugezwaho ikibazo yahise itangira iperereza, iza gufata babiri bakekwa kuwa Kane w’iki cyumweru mu gihe umwe atarafatwa. Inkende zabo nazo zarafashwe zijyanwa mu kigo gishinzwe kwita ku nyamaswa.
Mu Buhinde inkende zikunze kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye nyuma yo gutozwa uko zizajya zibigenza, ndetse ubujura buzifashishije bwo burasanzwe.
Mu 2020 mu mujyi wa Meerut uri mu Majyaruguru y’igihugu, itsinda ry’inkende ryasagariye umuganga zimwambura ibizamini by’amaraso by’abarwayi ba Covid-19.


Ibitekerezo 0