Urukiko rwo mu Buhinde rwakatiye igihano cyo gufungwa imyaka itatu ingimbi yo muri iki gihugu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu bikorwa byo gufata ku ngufu umunyeshuri waje kwicwa n’ibikomere yatewe n’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.
7sur7 dukesha iyi nkuru yatangaje ko Anil Sharma, umuyobozi wari ushinzwe gukurikirana anketi y’iyi ngimbi. yagize ati “yakatiwe imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhohotera no kwica.”
Igihano cyahawe iyi ngimbi y’imyaka 17, nticyanyuze ababyeyi b’umukobwa wishwe. Nyina mu marima menshi, yagize ati “ akatiwe imyaka itatu gusa… Imyaka itatu guhera mu kwezi k’Ukuboza!”
Ubusanzwe umuryango w’umukobwa wishwe wari wasabye ko iyi ngimbi yakatirwa igihano cyo kwicwa. Gusa yaje kugobokwa n’itegeko rirengera abana, rigena ko abatarageza ku myaka y’ubukure bakomeza kwigishwa aho guhanwa.
Ikosa iyi ngimbi yashinjwaga ni ubufatanyacyaha mu bikorwa byo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 23, wahohotewe n’abagabo batandatu, mu modoka mu mujyi wa New Delhi tariki ya 16 Ukuboza 2012, waje gupfa nyuma y’iminsi 13.
Uru rupfu rwabereye mu bitaro byo muri Singapore, bitewe n’ibisebe bikomeye yari yatewe n’abo bagabo.
Urubanza rw’abandi bari bafatanyije n’iyi ngimbi bo banakuze kumuruta, ruzasomwa mu minsi iri imbere. Abazasomera ni bane mu gihe uwa gatanu bari bafunganwe bakekwagaho icyaha kimwe, yapfiriye muri gereza yiyahuye.
Mu gihe uyu mukobwa yamaraga guhohoterwa, Abahinde benshi batangiye kwigaragambya, basaba ko hafatwa ingamba zikomeye bahereye uko abagore barimo guhohoterwa cyane muri iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO