00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buhinde: Kurya inyama z’inka bishobora kujya bihanishwa gufungwa imyaka 5

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 5 March 2015 saa 12:25
Yasuwe :

Leta ya Maharashtra mu Buhinde, muri iki cyumweru yategetse abafite inka kutongera kuzibaga kugirango harengerwe amahame y’abo mu idini ry’Abahindu bafite imyemerere ifata iryo tungo nk’iritagatifu.

Shiv Viswanathan, umwarimu muri Kaminuza ya O.P. Jindal, avuga guhagarika abantu kurya inka ari ugutsikamiza amahame y’Abahindu ku Bakiristu n’Abayisilamu.

Ati’’ikigezweho si ukurwanya ibisindisha,ni ukurwanya inyama, abakodesha amazu mu Buhinde ntibayiguha urya inyama,ubu ni uburyo bwo kwirukana abayisilamu’’

Abo mu idini ry’Abahindu nibo benshi mu Buhinde butuwe na miliyari imwe na Miliyoni magana abiri z’abaturage.

Nubwo kurya inka n’ingurube ari umuziro mu Buhinde, amaresitora menshi yaho azicuruza mu ibanga. Mu Mujyi Mumbai habarurwa abantu ibihumbi ijana bakora ubucuruzi bw’inka n’ibizikomokaho.

Leta ya Maharashtra igena ko uzafatwa acuruza, agura cyangwa arya inyama z’inka zahanishwa igifungo cy’imyaka itanu. Ubusanzwe icyo cyaha cyahanishwaga gutanga amande.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages