New India Express mu cyumweru gishize yatangaje ko iyi nkuru yamenyekanye ubwo abaturanyi b’uwo muryango bamaraga ibyumweru byinshi batabona urwo ruhinja muri urwo rugo bakabacyeka, bagatanga amakuru ku muyobozi w’agace batuyemo witwa Tarak Guha na we akabimenyesha polisi igakora iperereza.
Polisi y’u Buhinde yatangaje ko ibyo byabereye mu Mujyi wa Panihati hafi ya Kolkata ndetse abo babyeyi bakaba baramaze gutabwa muri yombi.
India.com yo yavuze mu makuru yatanzwe na Tarak Guha yongeyeho ko nyuma yo kugurisha uwo mwana w’umuhungu w’amezi umunani, Ise Jaydev Ghosh yagerageje no kugurisha umukobwa wabo w’imyaka irindwi ariko umugambi we ukamupfubana kuko yahise atahurwa na polisi.
Ati ‘‘Nyuma yo kugurisha umuhungu, Jaydev yagerageje no kugurisha umukobwa mu ijoro ryo kuwa Gatandatu. Twabimenyesheje polisi tukimenya ayo makuru, Polisi yataye muri yombi Jaydev.’’
Polisi yatangaje kandi ko Sathi Ghosh na Jaydev Ghosh babaswe n’ibiyobyabwenge ku buryo no mu mafaranga bashakaga hari harimo ayo ku bigura ariko ku bw’amahirwe urwo ruhinja bagurishije rukaba rwaramaze gushakishwa rukaboneka rusanganwe umugore witwa Priyanka Ghosh wo mu gace ka Khardaha ko mu Karere ka North 24 Parganas, wari wararuguze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!