Mu minsi ishize nibwo abana b’abanyeshuri barimo gukinira hafi y’ahahoze ibiro by’Iposita muri ako gace, batahuye ikirundo cy’ubwo butumwa bupakiye mu mifuka minini nk’uko ikinyamakuru Hindustan Times cyo mu buhinde cyabitangaje.
Bakimara gufungura iyo mifuka, basanzemo amakarita ya ‘ATM’ n’izindi nyandiko zirimo imibare y’ibanga y’ayo makarika, babimenyesha ababyeyi babo nabo babibwira ubuyobozi.
Muri ayo mabaruwa, ngo basanzemo n’ayanditswe mu 2004 arimo asaga 1500 agisomeka, andi yaratangiye gutota no kuribwa n’imiswa kubera ubukonje n’imvura yayanyagiye.
Puhan wirukanywe, ngo niwe mu myaka 10 ishize wakora ku biro by’iyo posita yungirje Umuyobozi mukuru wayo muri icyo cyaro.
Abaturage bo mu cyaro cya Odhanga mu Buhinde, baribaza ko nk’abigeze gusaba akazi cyangwa kwaka amakarita yifashishwa mu kubikuza amafaranga, bashobora gusanga ibaruwa zibasubiza muri izo zirenga 6000, zatahuwe aho uwo mukozi yazitaga.
Ubuyobozi bwatangaje ko nubwo nta mpamvu bazi yamuteraga kudatumika, bisa n’aho yabiterwaga n’ubunebwe kuko yabikoranaga ubushishozi kuko iyo yabonaga nyirabwo ashobora kuzakurikirana niba bwarageze aho yabwohereje, yakoraga uko ashoboye akabugezayo, akajugunya ubw’abantu abona baciriritse.
Icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko nyir’ubwite yireguye avuga ko mu myaka myinshi ishize atabashaga kugenda neza ku buryo atari kubasha gutanga ubutumwa bwose yabaga yahawe.
Igitangaje kugeza ubu abakora iperereza bari kwibazaho ni impamvu muri icyo gihe cyose, nta muntu n’umwe wigeze abaza impamvu atatumikiwe.
Umwe mu bashinzwe iperereza yatangaje ko yiboneyemo urwandiko rwaturutse mu kigo cy’Abahinde gishinzwe ingendo zo mu mazi, cyandikiye umuhungu wagisabyemo akazi.



















TANGA IGITEKEREZO