Ku wa 23 Kanama 2025, nibwo Veldkamp na Minisitiri ushinzwe Ubucuruzi Mpuzamahanga, Hanneke Boerma, batangaje ubwegure bwabo nyuma y’uko batumvikanye ku cyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Buholandi ihuriweho n’amashyaka cyo kudafatira ibihano Israel.
Ku wa 22 Kanama, nibwo Ishyaka Social Contract ari naryo ribarizwamo aba ba Minisitiri beguye, ryatangaje ko ryifuza ko Israel yafatirwa ibihano kubera uburyo yafunze inzira y’imfashanyo igenerwa abatuye Gaza ndetse igakomeza kuharasa.
Gusa andi mashyaka agize iyi Guverinoma y’u Buholandi yo yanze gufatira ibihano Israel, akaba ariyo mpamvu abagize iri shyaka bahisemo kwegura ku myanya yabo mu rwego rwo kwerekana ko batemeranya n’iki cyemezo cyafashwe.
Veldkamp wigeze kuba Ambasaderi w’u Buholandi muri Israel ari mu bayobozi b’i Burayi bagiye barwanya iki gihugu kuva cyatangira intambara muri Gaza.
Intambara hagati ya Hamas na Israel yatangiye ku wa 7 Ukwakira 2023. Uyu mutwe wari wagabye ibitero kuri Israel bihitana abagera ku 1200 abandi barenga 250 barashimutwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!