Umunyarwanda Elie Kabagema ni umwe muri ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda batuye mu Buholandi wigejeje ku bikorwa bishimishije kandi bifasha benshi mu Banyarwanda n’ Abanyafurika baturuka mu bihugu bitandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE aho akorera mu Buholandi, Kabagema avuga ko ibikorwa bye by’ibanze bihera ku iduka afite rizwi ku izina rya "Africa Products Shop The Hague" rikaba ari ryo duka Nyafurika ryonyine ricuruza ibintu byinshi bituruka ku mugabane wa Afurika.
Muri byo higanjemo ibiribwa n’ibinyobwa, amavuta atandukanye yo kwisiga aberanye n’uruhu rw’ Abanyafurika n’ibindi bikoreshwa mu kwita ku bwiza bw’umubiri w’abagabo cyangwa abagore bafite uruhu rwirabura.
Muri iri duka uhasanga kandi imyambaro ikorerwa muri Afurika (boubou n’ibitenge), rikaba rihahiramwo n’ Abanyafurika bava mu bihugu bitandukanye.
Kabagema yatangarije IGIHE ko Abanyafurika baturuka mu Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, Kenya, Uganda, Sudani, Cameroon na Togo ari bo bakunze kugaragara mu bagurira muri "Africa Products Shop The Hague". Yongeyeho ko iri duka ryatumye Abanyafurika benshi bajyaga bajya mu bihugu byabo bakagaruka bikoreye ibintu by’iwabo basubijwe kuko ibyinshi abibahera ku giciro cyiza batarushye.
Yakomeje agira ati “Akazi dukora kajyanye n’ibyo ubuyobozi bw’igihugu cyacu duturukamo budushishikariza mu kwihesha agaciro no kuba abambasaderi beza b’u Rwanda”.
Kabagema avuga kandi ko "Africa Products Shop The Hague" ari ihuriro ry’abantu, aho usanga bahura bakaganira bakungurana ibitekerezo bijyanye n’imishinga yo kiteza imbere no gukorana n’ibihugu by’ Afurika baturukamo ndetse no guhanahana amakuru atandukanye.
Bamwe mu Banyafurika bahahira muri "Africa Products Shop The Hague" twabashije kuvugana barimo Godefroid Nimbona uturuka mu Burundi, Christine Safari na Diope Kamali batuye mu Buhorandi bavuga ko ibikorwa by’iri duka bibafasha cyane, kuko batakivunika bajya guhahira kure ibyo bifuza bituruka mu bihugu byabo cyangwa kohereza no kwakira imizigo.
Kabagema n’umugore we Uwizeye Yvonne banadutangarije ko atari iduka bafite gusa kuko hari izindi serivisi bafashamo abakiriya babo nko gufasha abantu ku giti cyabo kohereza ibintu nk’imodoka, imashini n’ibikoresho bitandukanye kandi biba byizewe kuko babanza kubikorera igenzura ryimbitse.
Aba Banyarwanda ngo bafasha bagenzi babo cyangwa abandi Banyafurika bifuza kohereza ibicuruzwa byabo mu Burayi bakabashakira amasoko.
Nk’uko byemezwa na Kabagema, ngo iri duka ryabo rikorana na "Moneygram" ndetse na "Ria".
"Africa Products Shop The Hague" ikorera kandi kuri internet (web shop) aho wiyicarira mu rugo ugatumiza ibyo wifuza uciye hano.



















TANGA IGITEKEREZO