Nyuma y’umugabo wa Victoire Ingabire, u Buholande bwafashe icyemezo cyo kwaka ubwenegihugu abandi Banyarwanda bamaze igihe kinini batuyeyo bacyekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.
RFI dukesha aya makuru ivuga ko mu babashije kumenyekana harimo Joseph Mugenzi wigeze kuba Perezida wa FDU mu Buholandi.
U Buholandi buvuga ko butifuza kuba ubwugamo bw’ abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu minsi ishize undi wari washyizwe mu majwi ko ashobora kwakwa uburenzira bwo kuba umuturage w’u Buholandi ni Lin Muyizere, umugabo wa Victoire Ingabire.
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rw’u Buholandi nirwo rwatanze icyifuzo ko Lin Muyizere yakwamburwa ubwenegihugu yari yarahawe mu 2011 kuko kumugira umuturage w’iki gihugu byabaye nk’ibihagarika ibyo kumukurikiranaho ibyaha akekwaho byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO