Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 68% by’izo mfu zatewe n’ihindaguruka ry’ikirere rituruka ku bikorwa bya muntu.
Dr. Clair Barnes uri mu bakoze ubu bushakashatsi yavuze ko nubwo iyo mibare ishobora gusa nk’idatakanganye, ubu bushyuhe bwahinduye imibereho ya benshi.
Yakomeje avuga ko iyi mibare ikwiye kongera kwibutsa za guverinoma gushyiraho amategeko abungabunga ikirere.
Ati “Uko guverinoma zitinda gushyiraho amategeko arwanya ikoreshwa rya lisansi n’imyuka ihumanya ikirere ni ko n’impeshyi zizagenda zirushaho kuba mbi, ndetse bigorane no guhangana n’ingaruka zayo.”
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ibihugu byibasiwe cyane ari Espagne, u Bwongereza, u Budage n’u Bufaransa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!