Yagize ati “Nkurikije uko mbibona, Abanyamerika batewe inkingo zemewe n’Ikigo kigenzura imiti mu Burayi, bazemererwa gukorera ingendo mu Burayi mu mpeshyi itaha”.
Kugeza ubu Abanyamerika 28% bamaze gukingirwa Covid-19 burundu, bivuze ko hashize ibyumweru bibiri bahawe urukingo rwa kabiri rwa Moderna na Pfizer, cyangwa icyumweru kimwe bahawe urukingo rwa Johnson & Johnson.
Perezida Joe Biden yashyizeho intego y’uko kuwa 4 Nyakanga uyu mwaka, Umunyamerika mukuru wese uzaba ukeneye urukingo azaba yararuhawe.
U Burayi bwari bumaze umwaka urenga bwakira gusa ingendo za ngombwa, bigatuma abakerarugendo bakumirwa cyangwa bakaza ari bacye.
Ubukungu bw’u Burayi muri rusange bwubakiye cyane ku bukerarugendo kuko mu 2018, bwari bufite 10,1% by’umusaruro mbumbe wose w’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi. Mu bihugu bimwe na bimwe nk’u Bugereki, ubukerarugendo bugize 25% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, bikaba 13% mu Butaliyani ndetse na 10% mu Bwongereza.
U Burayi kandi ni wo Mugabane wasurwaga cyane mbere ya Covid-19, kuko muri 2019, miliyoni 538, zingana na 40% by’abakerarugendo bose batembereye Isi, basuye u Burayi gusa. Icyo gihe, uru rwego rwatangaga akazi ku bantu barenga miliyoni 27, bangana na 11.6% by'abakozi bose mu Burayi, kandi rufatiye runini ibigo bitwara abantu mu ndege, nka KLM na Air France.


Ibitekerezo 0