Ibi byatewe n'igabanuka ry'ubucuruzi bushingiye ku ngufu nka gaz na peteroli, aho u Burayi bwagiye bubigura ahandi, ariko bikaza bihenze kandi bitinze bigatuma u Burayi buhomba akayabo.

Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Aleksandr Grushko, yavuze ko iki cyemezo cyarushijeho kugira ingaruka mbi ku Burayi bitewe n'ibihano by'ubukungu ubuyobozi bw'uyu Mugabane bwafatiye u Burusiya cyane cyane nyuma y'uko butangije intambara kuri Ukraine.

Yagize ati “Gaz Burayi irahenze inshuro enye cyangwa eshanu kurusha muri Amerika, naho amashanyarazi akaba ahenze inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Ibyo ni byo u Burayi bugomba kwishyura kubera guhagarika umubano w’ubukungu n’u Burusiya.”

Muri Kamena, Perezida Vladimir Putin yari yavuze ko ibihugu by’u Burayi byahombye miliyari €200 kubera kwanga gazi y’u Burusiya. Mu mpera za 2024, abayobozi ba Moscow bari banatangaje ko igihombo cyose cy’u Burayi giturutse ku bihano byafatiwe u Burusiya cyari kigeze kuri miliyali $15000 muri uwo mwaka.