Kuva u Burusiya bwatangiza intambara muri Ukraine muri Gashyantare 2022, iki gihugu kimaze gushyirirwaho ibihano byinshi bitandukanye n’ibihugu byo mu Burengerazuba ndetse n’ibihugu bibarizwa muri EU. Ibyo bimaze kugishyiririraho ibihano 18 ariko biteganyijwe ko mu kwezi gutaha hazajyaho n’ikindi bigahita bigera kuri 19.

Ikinyamakuru Bloomberg cyagaragaje ko nubwo u Burayi bukomeje gufatira ibihano u Burusiya nta musaruro bijya bitanga ahubwo birangira bigize ingaruka kuri ibyo bihugu.

Biteganyijwe ko aba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo muri EU bazagirira ibiganiro byo kurebera hamwe uburyo hashyirwaho ingamba zikomeye ku Burusiya, bikazabera mu murwa mukuru wa Denmark, Copenhagen.

Zimwe mu ngingo biteganyijwe ko zizagarukwaho harimo itegeko ryashyizweho mu 2023 ryemerera ibihugu by’i Burayi guhagarika ibicuruzwa biva mu bihugu bikorana n’u Burusiya bya hafi.

Mu bindi bizaganirwaho harimo kurebera hamwe uburyo hashyirwaho ibihano byo guhagarika peteroli na gaz ituruka mu Burusiya, gufunga banki zaho ndetse n’ubundi bucuruzi bufite aho buhuriye n’u Burusiya.

Gusa ku rundi ruhande ubuyobozi bw’u Burusiya bwo bugaragaza ko ibyo bihano bakomeje gushyirirwaho n’ibihugu by’i Burayi aribo bigiraho ingaruka kurusha icyo gihugu.

EU igiye gushyiririraho ibihano ibihugu bikomeje gukorana n'u Burusiya
EU igiye gushyiririraho ibihano ibihugu bikomeje gukorana n'u Burusiya