Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu, yavuze ko uyu mugabane usigaranye amavuta y’indege yo gukoresha mu byumweru bitandatu gusa.
Ikibazo cy’ibura ry’aya mavuta gishingiye ku makimbirane akomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibi biri gutuma sosiyete z’indege zifata ibyemezo bikomeye kugira ngo zikomeze gukora.
Urugero, Sosiyete y’Indege y’Abaholandi ya KLM yatangaje ko hari ingendo 160 zahagaritswe kubera ko ibiciro by’amavuta y’indege biri kuzamuka cyane.
Sosiyete ya EasyJet yatangaje ko yahombye miliyoni 25 z’Amapawundi mu kwezi gushize gusa kubera amavuta ahenze.
Kubera izi mpinduka, iyi sosiyete yiteze igihombo kinini mbere y’imisoro gishobora kugera kuri miliyoni 560 z’Amapawundi mu mezi atandatu kugeza muri Werurwe.
Bitewe n’ibi bibazo, agaciro k’imigabane ya easyJet kagabanyutseho 9%.
Abagenzi basabwe kwitegura izamuka ry’ibiciro, amafaranga y’inyongera acibwa abagenzi ku itike kugira ngo hagaruzwe ikiguzi cy’amavuta, no kuba ingendo zimwe na zimwe zahagarikwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!