Muri Turukiya inzego z’umutekano zaburijemo umugambi wari wateguwe ugamije kudobya ibyishimo by’umwaka mushya mu Mujyi wa Ankara.
BBC igaragaza ko ingamba zikarishye zashyizweho mu mijyi ikomeye nka Bruxelles, Paris, London, Berlin na Moscow.
Ubwoba ni bwose mu Bubiligi
Abashinzwe umutekano bahagaritse ibikorwa byo kurasa ibishashi by’ibyishimo mu kirere (fireworks) n’ibirori bitandukanye i Bruxelles, bitewe n’impungenge z’umutekano.
Minisitiri w’intebe w’icyo gihugu, Charles Michel, yavuze ko icyemezo cyo guhagarika ibirori by’iminsi mikuru cyashingiwe ku makuru bafite.
Umwaka ushize abantu ibihumbi 100 bahuriye i Bruxelles bishimira umwaka mushya, ariko kuri iyi nshuro umuyobozi w’uwo mujyi, Yvan Mayeur, yagize ati “mu bihe nk’ibi ntidushobora gusaka buri muntu wese”.
U Bubiligi bufite impungenge z’umutekano cyane nyuma y’ibitero by’iterabwoba byo ku wa 13 Ugushyingo byibasiye umujyi wa Paris bigahitana abagera ku 130, bikavugwa ko abenshi mu bacuze uwo mugambi bakoreraga mu Bubiligi.
Paris
Mu Murwa mukuru w’u Bufaransa kurasa ibishashi by’ibyishimo mu kirere byahagaritswe, ariko umuhango usanzwe wo guhurira muri Champs-Elysees wo urabaho mu mutekano uhambaye.
Guhimbaza ibirori herekanwa amashusho ku nyubako ya “Arc de Triomphe” byagabanyirijwe iminota, hakaza gushyirwaho insakazamashusho enye za rutura zihanye intera, hirindwa ko abantu begerana cyane.
Moscow
Umutekano wakajijwe no mu mijyi bivugwa ko hataraboneka amakuru y’ibitero by’iterabwoba.
Ubuyobozi buraba bwafunze igice kizwi nka ‘Red Square’ giherereye mu mujyi wa Moscow rwagati, aho abantu bari basanzwe bategerereza umwaka mushya.
Berlin
Ahazwi nka “Brandenburg Gate” ku mwinjiro w’Umurwa mukuru w’u Budage, nta gikapu cyo mu mugongo kiza kuba cyemewe kimwe n’ibishashi barasa mu kirere.
Ibikapu biraba bisakirwa kure y’abaturage, imbere y’aho hantu haza guhurirwa n’abagera kuri miliyoni, hari hafunze kuva kuri Noheli.
London
Polisi yo mu murwa mukuru w’u Bwongereza irashyira mu mihanda abapolisi bagera ku 3 000 barimo n’abandi bashinzwe umutekano bafite intwaro.
Biteganyijwe ko abantu bagera ku bihumbi 100 baza kwitabira ibirori bya Meya wa London biza kurasirwamo ibishashi by’ibyishimo, bikaza gusaba guhabwa itike ngo wemererwe kwinjira.
Nyuma y’ibitero biheruka mu Bufaransa, gukaza umutekano bikomeye kwanakomye mu nkokora ibikorwa by’ubucuruzi binyuranye cyane ibishingira ku myidagaduro, aho inzego z’umutekano zaburiye abaturage kudahurira ahantu hamwe ari benshi kubera impamvu zo kwikanga ibikorwa by’iterabwoba.



















TANGA IGITEKEREZO