Bizaha amahirwe abakatiwe ibihano bisubitse cyangwa basoje ibihano byabo muri gereza, bari barahamijwe ibyaha bikomeye ushingiye ku mategeko y’u Burusiya.
Kuva ubu abantu bakatiwe ibyaha birimo ubwicanyi, ubujura, gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi basoje ibihano cyangwa abakatiwe ibihano bisubitse, bazaba bemerewe kwinjira mu ngabo.
Abantu batemerewe kwinjira mu gisirikare ni abahamijwe ibyaha byo gusambanya abana, ubugambanyi, ubutasi n’iterabwoba, nkuko CNN yabitangaje.
Kuwa Gatanu ushize Perezida Vladimir Putin yatangaje ko hari abasirikare 18 000 bashya bamaze kwinjizwa mu ngabo barenze ku ntego y’abantu 300 000 Guverinoma yashakaga bo kuyifasha kurwana mu ntambara icyo gihugu kimazemo amezi umunani muri Ukraine.






Ibitekerezo 0