Abayobozi mu Burusiya bataye muri yombi umusore wakinishije kwigana ibimenyetso by’umurwayi wa coronavirus akitura hasi muri Gari ya Moshi mu buryo bw’imikino yari yateguye.
CNN yatangaje ko amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana umusore wambaye ikintu gihishe isura (mask) muri gari ya moshi mu mujyi wa Moscow yitura hasi, inshuti ze zigatangira gutabaza zivuga ko arwaye coronavirus.
Igaragaza ko abantu bahise bacikamo igikuba bagatangira guhunga uwo musore.
Ikinyamakuru cya leta y'u Burusiya, TASS, cyatangaje ko uwo musore wiswe Karomatullo Dzhaborov, yafashwe ku wa 8 Gashyantare 2020 na Polisi imukekaho imyitwarire idahwitse kandi ko icyaha akurikiranyweho gihanishwa igihano kitarengeje imyaka itanu y’igifungo mu Burusiya.
Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu aho mu Burusiya yavuze ko polisi yanafashe babiri mu bafatanyacyaha be bakaba bategetswe kutarenga umurwa mukuru w’u Burusiya.
Urukiko rwategetse ko Dzhaborov aba afunzwe kugeza ku itariki 8 Werurwe 2020. Uburanira uwo musore, Alexei Popov yabwiye TASS ko umukiliya we yabikoze kugira ngo azamure ubukangurambaga kuri iyo ndwara bityo ko agiye kujuririra icyemezo cy’urukiko ku cyemezo cyo gufunga umukiliya we.
U Burusiya bwafashe ingamba zikomeye zo kwirinda coronavirus harimo gufunga umupaka hagasigara uduce duto tugenzurwa cyane. Busanzwe bwakira ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni 1.9 bavuye mu Bushinwa ku mwaka ariko ubu ubukerarugendo bwarahagaze.
Indege zinjira zivuye mu Bushinwa zifite umuryango umwe abagenzi bakoresha ku kibuga cy'indege kandi abaje bakabanza gupimwa. Abantu babiri nibo bamaze kugaragaraho coronavirus mu Burusiya bagaragaye mu Burasiyazuba ku wa 31 Mutarama 2020 bombi bari Abashinwa bahise bajyanwa kwa muganga.





Ibitekerezo 0