00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bugiye gufatirwa ibindi bihano

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 20 May 2025 saa 10:42
Yasuwe :

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Bwongereza byatangaje ibihano bishya ku Burusiya bigamije guhangana n’uburyo bukoresha ubwato buzwi nka ‘shadow fleet’ mu gutwara peteroli mu ibanga.

Ku wa 18 Gicurasi, ni bwo EU yafashe icyemezo cyo gufatira ibihano ubwato 189 bw’u Burusiya, bukaba buje bwiyongera ku bundi busanzwe bwarafatiwe ibihano, bwose hamwe ni ubwato 350.

Ibihano bwafatiwe birimo gufatira imitungo ya ba nyir’ubwo bwato no kwima Visa abayobozi n’ibigo by’u Burusiya birebwa n’ibi bikorwa.

Ni icyemezo cyafashwe n’abaminisitiri b’ubanyi n’amahanga i Bruxelles, aho banemeje ibihano ku bantu n’ibigo by’u Burusiya birimo n’ibigo by’ubwishingizi bikorana n’iyo shadow fleet.

Mu gihe EU yatangaje ibi bihano, u Bwongereza na bwo bwatangaje ibihano bishya ku bigo n’abantu 100 bifasha inganda za gisirikare z’u Burusiya, ubucuruzi bwa peteroli, ndetse no ku bwato 18 bwifashishwa mu gutwara peteroli y’u Burusiya.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo shadow fleet igizwe n’ubwato burenga 400, bwashaje kandi butagira ba nyirabwo bazwi neza.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’u Bwongereza bakomeje gushaka icyatuma u Burusiya bushyirwaho igitutu, biganisha ku guhagarika intambara hagasinywa amasezerano y’amahoro.

Bavuga ko ibi bihano bigamije guhagarika inyungu u Burusiya bukura mu bucuruzi bwa peteroli, bubufasha gukomeza intambara muri Ukraine.

EU yafashe icyemezo cyo gufatira ibihano ubwato 350 bw’u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages