Minisitiri w’ingabo General Sergei Shoigu yasabye ingabo z’u Burusiya ziri ku rugamba kurushaho gukaza ibitero mu gace ko mu majyepfo ashyira uburasirazuba kazwi nka Donbass, gaherereyemo Leta za Donetsk na Luhansk ziyomoye kuri Ukraine.
U Burusiya bwatangaje ko mu mirwano yabaye mu minsi itatu ishize, ingabo za Ukraine zahatakarije abagera kuri 40, nk'uko RFI yabitangaje.
Minisitiri Shoigu kandi yambitse imidali y’ishimwe abasirikare bakuru babiri bayoboye urugamba mu Burasirazuba bwa Ukraine.
Perezida Vladimir Putin yari yatanze agahenge nyuma yo kwigarurira imijyi ya Severodonetsk na Lysychansk, mu minsi umunani ishize.
Inzego z’ubutasi za Ukraine zatangaje ko ibimenyetso bihari bigaragaza ko ingabo z’u Burusiya ziteguye kubura ibitero mu minsi ya vuba. Intego ni ukwigarurira imijyi ya Sloviansk na Kramatorsk, ikomeye cyane muri Donetsk. Iyi mijyi iracyagenzurwa n’ingabo za Ukraine.
Kugira ngo izi ingabo zigere muri iyo mijyi ikomeye, zigomba kubanza kwigarurira umujyi wa Siversk ari nawo umaze iminsi urimo imirwano ikomeye, gusa ingabo za Ukraine zatangaje ko zabashije gusubiza inyuma iz’u Burusiya.






Ibitekerezo 0