Bikekwa ko izi konti zifitanye isano n’ikigo cya Fazze cyo mu Burusiya gitanga serivisi zo kwamamaza, aho bivugwa ko iki kigo cyasabaga abantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bashyire ku mbuga zabo ubutumwa butesha agaciro inkingo zakozwe na Pfizer na AstraZeneca.
Bimwe muri abo bantu bashyizeho ubutumwa nk’uko babisabwe na Fazze, ariko abandi ntibabishyire kuri izo mbuga ahubwo bagatanga amakuru ku bigo biziyoboye no ku nzego za Leta.
Uretse kwishyura abantu bakurikirwa cyane, iki kigo cyanafunguje konti nyinshi zitandukanye zitanga ubutumwa busebya izi nkingo.
Facebook yatangaje ko yahagaritse konti zose zagaragaweho n’ikibazo cyo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma kuri Facebook ndetse na Instagram nk'uko byatangajwe na France 24.


Ibitekerezo 0