Ni amakuru yatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Moscow, Sergey Sobyanin. Yavuze ko ku Cyumweru ingabo z’u Burusiya zarashe drones nyinshi zari zerekezaga i Moscow zoherejwe na Ukraine.
Sergey Sobyanin yatangaje ko hafi ya drones 45 zo zarashwe zageze hafi y’umujyi.
Inyinshi muri izo drones zahagaritswe n’ubwirinzi bwo mu kirere bw’u Burusiya mbere yo kugera mu kirere cya Moscow, ariko ko izindi zabashije kwegera umujyi zigwa hafi yawo nyuma yo kuraswa.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya na yo yatangaje ko ku Cyumweru, abasirikare b’iki gihugu barashe hafi drones 350 zirasa zigahita zishwanyuka.
Iki gitero cyabaye mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje, aho impande zombi zimaze igihe zigaba ibitero bikoresheje drones, missile n’izindi ntwaro.
Mu mpera za Kamena, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko igihugu cye cyatangije gahunda y’iminsi 40 yo kongera igitutu ku Burusiya, ikubiyemo ibitero ndetse n’ibikorwa bigamije guhungabanya ubukungu bw’u Burusiya.
Nyuma y’iyo gahunda, u Burusiya bwavuze ko bwabonye ubwiyongere bw’ibitero bya Ukraine ku bikorwaremezo by’ingufu, ubwikorezi bwo mu nyanja ndetse n’ahandi hantu hatandukanye. Moscow yavuze ko ibyo bikorwa ari ibitero byibasira abasivili, mu gihe Ukraine ivuga ko igamije ibice bifite uruhare mu bikorwa by’intambara.
U Burusiya bwatangaje ko bwakomeje gusubiza ibyo bitero bukoresheje ibitero bya missile na drones, cyane cyane ku nganda za gisirikare muri Ukraine, aho buvuga ko butibasira ahantu hatuwe n’abasivile.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!