Ubu butumwa Ambasaderi wa Amerika mu Burusiya, Lynne Tracy, yabuhawe kuri uyu wa 7 Werurwe 2024 ubwo yari yatumijwe kuri iyi Minisiteri.
Ambasaderi Tracy yamenyeshejwe ko iyi miryango itari iya Leta (NGOs) yashyizwe ku rutonde rw’idakenewe mu Burusiya bitewe n’uko ifite inyigisho n’imico bihabanye n’indangagaciro z’iki gihugu.
Ikinyamakuru RT cy’Abarusiya cyatangaje iyi nkuru ntabwo cyagaragaje amazina y’iyi miryango, keretse gusobanura ko isanzwe itanga akazi ko gukorera mu mishinga y’uburezi n’umuco.
Uyu mudipolomate n’abo bakorana basabwe guhagarika imikoranire iri hagati yabo n’iyi miryango, bakanakura ku rubuga rwa interineti rwa Ambasade amazina yayo yose.
Kugeza muri Gashyantare 2024, u Burusiya bwaciye imiryango itari iya Leta igera ku 146. Bisobanuye ko itemerewe kugira ibiro muri iki gihugu, kandi ntiyemerewe gusohora amatangazo arimo izina ry’iki gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!