00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwagabye ibitero bya drone bikaze kurenza ibindi muri Ukraine

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 25 November 2023 saa 05:58
Yasuwe :

U Burusiya bwatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko bwagabye ibitero bikomeye bya drones muri Ukraine, birusha ibindi byose ubukana uhereye igihe intambara yatangiriye muri iki gihugu.

Nibura ibitero 75 bya drones zo mu bwoko bwa Shahed zakorewe muri Iran, zigenda kilometero 185 ku isaha byarasiwe mu byerekezo bibiri mu Burusiya.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere bwatangaje ko bwarashe drones 71 mu bice bitandukanye by’igihugu ariko inyinshi muri zo ni izaburijwemo mu kirere cya Kyiv.

Umuvugizi w’Igisirikare gikorera mu Murwa Mukuru Kyiv, Mykhailo Shamanov, yavuze ko hari ibitero byinshi bya drones bituruka mu bice bitandukanye byerekezwa muri uyu mujyi. Byatumye abaturage basabwa kuguma mu ngo.

Abantu batanu ni bo Ukraine itangaza ko bakomerekeye muri ibyo bitero, byasambuye inzu zigera kuri 200 zirimo 77 zo guturamo.

Inzego z’ubuyobozi muri Ukraine zatangaje ko ibyo bitero byatumye umuriro w’amashyanyarazi ubura mu bice byinshi by’igihugu.

Izi nzego zavuze ko ibitero u Burusiya bwagabye ku wa Gatandatu bikomeye kurenza ibindi byagabwe kuva intambara yatangira hagati y’ibihugu byombi.

Prezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yavuze ko kubona u Burusiya bugaba ibitero nk’ibyo ku munsi igihugu cye cyibukaho ibihe by’inzara ikaze yagishegeshe kuva mu 1932-1933, igahitana za miliyoni z’abaturage, ari ubugizi bwa nabi butavugwa.

Yagize ati “Ni ubunyamaswa. Abategetsi b’u Burusiya barishimira kuba bashobora kwica inzirakarengane nta mbabazi.”

Mu minsi yashize Ukraine yagereranyije icyo gihe cy’inzara yahitanye abari hagati ya miliyoni ebyiri n’eshanu n’icyo yise ubushotoranyi ikorerwa n’u Burusiya.

Ukraine n’ibihugu birenga 30 bifata iyo nzara nka Jenoside Aba-Soviet bakoreye abaturage ba Ukraine nubwo u Burusiya bubihakana buvuga ko abayita Jenoside bibeshya kuko hari n’abaturage babwo bahitanywe n’iyo nzara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages