Oleksandr Hanzha yavuze ko ibi bitero byahitanye abandi bantu batatu.

Reuters yanditse ko u Burusiya bumaze iminsi burasa kuri sitasiyo za lisansi ariko ibitero byakajije umurego muri iyi minsi, aho abayobozi bari ku rugamba mu bice bya Zaporizhzhia, Sumy, Kharkiv ‌na ⁠Dnipropetrovsk bavuga ko bagabwaho ibitero buri munsi.

Mu Mujyi wa Kherson igitero cya drone cyagabwe kuri bisi itwaye abagenzi umwe ahasiga ubuzima, abandi batanu barakomereka.

U Burusiya bwagabye ibitero kuri sitasiyo eshanu za lisansi muri Ukraine
U Burusiya bwagabye ibitero kuri sitasiyo eshanu za lisansi muri Ukraine