Iki gitero Zelenskyy yatangaje ko cyabaye mu rukerera rwo ku wa 7 Gashyantare 2026, aho Ingabo z’u Burusiya zagabye ibitero byangije inganda z’ingufu muri Ukraine bikaba byari byiganjemo indege zitagira abapilote zirenga 400 ndetse n’ibisasu byo mu bwoko bwa missile bisaga 40.
Hashize imyaka iyi ntambara hagati y’ibi bihugu itangiye, ikaba yaratangijwe n’u Burusiya ubwo bwateraga Ukraine, ndetse kuva icyo gihe inganda z’ingufu muri iki gihugu zimaze kwangizwa cyane n’ibitero by’u Burusiya.
Mu butumwa yanyujije kuri X nyuma y’iki gitero, Perezida Zelensky yavuze ko ibyo u Burusiya bukomeje gukora byo gutera igihugu cyabo bigaragaza ko bahisemo intambara mbere y’amahoro.
Ati “U Burusiya bufite amahirwe yo guhitamo amahoro gusa ariko aho kugira ngo bayahitemo bakomeza gutera mu gihugu cyacu. Ndasaba ko abashyigikiye ko iyi ntambara yarangira binyuze mu mahoro kugira icyo bakora kuri ibi bitero u Burusiya bwatugabyeho kuko ntabwo twagakwiriye gutuma bwifashisha ibi bihe by’ubukonje mu gushyira igitutu kuri Ukraine.”
Minisitiri w’Ingufu muri Ukraine, Denys Shmyhal, yavuze ko ibi bitero by’u Burusiya byangije bikomeye sitasiyo ebyiri z’umuriro w’amashanyarazi ziherereye mu Burengerazuba bw’iki gihugu.
Ibi bitero byagabwe mu gihe biteganyijwe ko igipimo cy’ubushyuhe bwo muri Ukraine bushobora kugabanyuka cyane mu gihe kiri imbere aho buzava kuri dogere celsius 14 bukagera kuri dogere celsius 7 mu minsi iri imbere.
U Burusiya ntabwo buragira icyo buvuga kuri ibi bitero bwagabye muri Ukraine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!