Imyiyereko yo kugerageza iki gisasu yabaye ejo hashize ku nyanja y’umukara, yitabirwa na Perezida Vladimir Putin. Indege z’intambara ebyiri zo mu bwoko bwa MiG-31K nizo zifashishijwe mu igerageza rya Kanzhal.
Iki gisasu gipima ibiro 500, gifite ubushobozi bwo kuraswa mu bilometero 2000 uvuye aho cyahagurukiye. Gishobora kugenda ibilometero biri hagati ya 12250 na 14701 ku isaha.
Muri iyi myiyereko hageragejwe n’ibindi bisasu birimo icyitwa Kalibir na P-270 Moskit bifite ubushobozi bwo guhangana n’ibisasu bitewe ku bwato bw’intambara.
Ibi byombi kandi u Burusiya bwatangiye no kubikoresha mu rugamba rwo kurwanya ibyihebe muri Syria.
Kinzhal yamuritswe bwa mbere muri Gicurasi 2018 ubwo herekanwaga mu ruhame ubushobozi bw’u Burusiya mu bya gisirikare. Icyo gihe Putin yavuze ko iki gisasu kizafasha mu rugamba rwo guhashya iterabwoba.
U Burusiya buza bihugu mu bitanu bya mbere ku Isi bifite ingabo zikomeye zirwanira mu mazi bwo hamwe na Korea y’Epfo, u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran.



















TANGA IGITEKEREZO