Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yagaragaje ko iyi misile yaturutse mu gace ka Arkhangelsk gaherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, igera mu gace ka Kura kari mu ntara ya Kamchatka iri mu burasirazuba, kandi ko yageragejwe neza.
Iyo misile ifite ubushobozi bwo kugenda intera irenga kilometero 6700. Bivuze ko ibaye yoherejwe mu bice bya kure nko muri Amerika, yahagera mu gihe gito.
Iri geregeza ryabaye ny’aho Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika (CIA), John Ratcliffe, agiriye uruzinduko rutunguranye i Moscow tariki ya 25 Kanama, aho yaganiriye na mugenzi we w’u Burusiya, Sergei Naryshkin.
Ibinyamakuru byo muri Amerika byatangaje ko uru ruzinduko rwari rugamije gusaba u Burusiya kudatera igihugu kigize umuryango NATO.
Umuvugizi wa Perezida Vladimir Putin, Dmitry Peskov, yavuze ko Ratcliffe atigeze ahura na Putin, ahubwo ko ibiganiro byabaye hagati y’inzego z’ubutasi.
Igerageza rya misile ribaye mu gihe intambara yo muri Ukraine ikomeje, aho Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko yahaye igisirikare cye amabwiriza yo kongera ibitero bya drones mu Burusiya, bikagera ku 1000 bivuye kuri 300 ku munsi.
Zelensky kandi yavuze ko Amerika yahaye Ukraine amakuru ku biganiro bitandukanye byabereye i Moscow mu minsi ishize, nubwo atatanze ibisobanuro birambuye ku byavugiwe muri ibyo biganiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!