00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwahamagaje Ambasaderi wa Amerika, Canada n’u Bwongereza

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 April 2023 saa 06:18
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yahamagaje Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada ndetse n’u Bwongereza kugira ngo batange ibisobanuro ku byo bashinjwa birimo kwivanga mu miyoborere y’imbere muri icyo gihugu.

Bahamagajwe nyuma y’amagambo batangaje kuwa Mbere nyuma y’igihano cyahawe impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Vladimir Kara-Murza, wahamijwe ibyaha by’ubugambanyi no gutesha agaciro Ingabo z’u Burusiya.

Vladimir Kara-Murza urukiko rw’i Moscow rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 25.

Ambasaderi wa Amerika, u Bwongereza na Canada bahise basohora itangazo rihuriweho, bamagana icyo gihano, basaba ko ahita arekurwa.

U Burusiya bwavuze ko iyo myitwarire budashobora kuyihanganira kuko ari ugushyira igututu ku butabera no kwinjira mu mikorere yabwo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko ibyakozwe ari imigenzereze isanzwe ya Amerika yo gushaka gusenya ibihugu iciye mu bo yita ko batavuga rumwe n’ubutegetsi.

U Burusiya kandi bwavuze ko abadipolomate bagira uruhare mu kwivanga mu miyoborere y’ibindi bihugu batazihanganirwa, ahubwo bazirukanwa ku butaka bw’icyo gihugu.

Kara-Murza wakatiwe, afite ibyangombwa bimwemerera gutura muri Amerika nk’umuturage w’icyo gihugu. Yabaye umuyobozi wungirije w’umuryango Free Russia Foundation uterwa inkunga na Amerika ngo uharanire impinduka z’ubutegetsi mu Burusiya.

Uyu mugabo kandi afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza.

Ambasaderi wa Amerika mu Burusiya, Lynne Tracy (iburyo), Deborah Bronnert w'u Bwongereza na Alison LeClaire wa Canada ubwo baganiraga n'itangazamakuru kuwa mbere tariki 17 Mata 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages