Bahamagajwe nyuma y’amagambo batangaje kuwa Mbere nyuma y’igihano cyahawe impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Vladimir Kara-Murza, wahamijwe ibyaha by’ubugambanyi no gutesha agaciro Ingabo z’u Burusiya.
Vladimir Kara-Murza urukiko rw’i Moscow rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 25.
Ambasaderi wa Amerika, u Bwongereza na Canada bahise basohora itangazo rihuriweho, bamagana icyo gihano, basaba ko ahita arekurwa.
U Burusiya bwavuze ko iyo myitwarire budashobora kuyihanganira kuko ari ugushyira igututu ku butabera no kwinjira mu mikorere yabwo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko ibyakozwe ari imigenzereze isanzwe ya Amerika yo gushaka gusenya ibihugu iciye mu bo yita ko batavuga rumwe n’ubutegetsi.
U Burusiya kandi bwavuze ko abadipolomate bagira uruhare mu kwivanga mu miyoborere y’ibindi bihugu batazihanganirwa, ahubwo bazirukanwa ku butaka bw’icyo gihugu.
Kara-Murza wakatiwe, afite ibyangombwa bimwemerera gutura muri Amerika nk’umuturage w’icyo gihugu. Yabaye umuyobozi wungirije w’umuryango Free Russia Foundation uterwa inkunga na Amerika ngo uharanire impinduka z’ubutegetsi mu Burusiya.
Uyu mugabo kandi afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!